IJAMBO RYA NYAKUBAHWA PAUL KAGAME,
PEREZIDA WA REPUBULIKA,
KU ISAKURU YA 13 YO KWIBUKA JENOSIDE MU RWANDA
Murambi, 7 Mata 2007
Banyacyubahiro mwese muri hano;
Bashyitsi mwaje kwifatanya natwe;
Banyarwanda, Banyarwandakazi;
Baturage bo mu Ntarara y'Amajyepfo;
Nagira ngo mbasuhuze, kandi ngira ngo mvuge amagambo make.
Uyu munsi ku nshuro ya 13 turibuka amahano ya jenoside yabaye mu Gihugu cyacu, kandi ni ngombwa ko duhora tuyibuka, kuko tutibutse nta masomo ahagije twaba twaravanye mu mateka yacu.
Kwibagirwa byorohera benshi bigatuma amateka asibangana, bikaba byadusubiza mu mahano nk'ayabaye, ariko kandi hari abantu bakomeza umuco wo kwirengagiza, bikanagarura umuco wo gukora ibibi nkana.
Kwibuka rero bizahoraho, kuko binaduha umwanya wo kuvuga ibitarimo amarangamutima, bidahishwe na dipolomasi.
Mu mibanire yacu n'amahanga haba umuco wo kunyura ibintu hejuru, ntituvugishe ukuri, tugatinya gutoneka abantu.
Kenshi rero, usanga hari n'abatugira inama, bavuga ko umuntu nka Perezida, cyangwa undi muyobozi, akwiriye kugira ibintu atavuga.
Mu by'ukuri, njye ako kazi kazangora, niba hari ibintu nkwiriye kuvuga, simbivuge, cyangwa ngo mbivuge mbinyura hejuru!
Aha duhuriye i Murambi, hafite amateka maremare.
Aha hiciwe abantu bazira kuba Abatutsi, kandi bari basanzwe bicwa kuva muri za 1959. Icyo gihe, abari babishoboye barahunze, abatabishoboye baricwa. Abishwe muri 1994, ntibari aba mbere, ahubwo umubare wabaye munini cyane kurusha ibindi bihe.
Murambi, aha, ariko hafite amateka mabi yihariye, kuko hari ikimenyetso cy'uko harangwa n'icyaha cya jenoside.
Aba bantu benshi kandi mvuga, mbere na mbere ni twebwe Abanyarwanda, twaranzwe n'icyaha cya politiki mbi cyatumye jenoside iba.
Leta yari iriho icyo gihe n'abayobozi b'Igihugu ku nzego zose batumye jenoside iba, kandi kuva na kera bashyigikiye politiki mbi. Aha rero hari ikimenyetso cy'uko n'izindi nzego zitari iz'ubutegetsi zaranzwe n'ibyaha, nk'inzego z'amadini.
Abashinzwe kwigisha abantu iby'Imana, nabo barahamwa n'ibyaha byateye jenoside. Ariko kandi rero, n'umuryango Nyarwanda wose waranzwe n'ibyo byaha.
Kugira ngo duhindure aya mateka, kandi na byo tujye tubyibukira hano nk'uko twibuka abacu bahaguye batagira umubare, bazira ubusa, dukwiriye no kwibaza icyakorwa kugira ngo turandure ayo mateka na politiki mbi.
Abayobozi n'abakuriye nk'ayo madini, kukugira ngo bakomeze inshingano zabo zo kwigisha kubana, no kwigisha ijambo ry'Imana, twese dukwiriye kwisuzuma, abantu bakareka gutinya kwicuza icyaha bakoze.
Uvuze umupasitori, umupadiri cyangwa umusenyeri wagize nabi, ntibise nk'aho yakoze ishyano kuvuga amadini.
Hari kandi n'abandi bavuga bati si amadini yagize nabi, ni abantu ku giti cyabo. N'ubwo twavuga ngo ni byo, kuki ubavuga aregwa gutunga idini agatoki? Icyo ndabona ari icyaha kizabuza abanyamadini uburenganzira bwo guhagarara imbere y'abantu kugira ngo babigishe.
Umuntu ukoresha ukuri, yarakwiriye kuba yemera icyaha aho kiri, agakora ku buryo kitazongera kuba. Kandi ni yo nyigisho y'Imana.
Abanyamadini ntibakabyigishe mu magambo gusa, bajye babishyira no mu ngiro. Kugira ngo twubake u Rwanda rw'ejo rw'Abanyarwanda bose, tugomba kureka gutwikira ibintu, ngo twigire abere tutari bo.
Banyarwanda, Banyarwandakazi;
Bashyitsi muri hano;
Murambi aha na none hatwibutsa ko n'Abanyamahanga bahagiriye icyaha cya jenoside. Kandi amahanga ntiyagize uruhare mu gutegura no gufasha abakoze jenoside gusa, hari Abanyamahanga bakoze jenoside nk'uko Abanyarwanda bayikoze.
Abo na bo, inama twabagira ni nk'iyo tugira Abanyarwanda: kwemera icyaha, tukabona gutera intambwe tuva mu byo twakoze, haba mu Rwanda cyangwa no mu mahanga aho abo Banyamahanga bashobora kubikorera.
Amahanga nayo ntakwiriye gukomeza gutwikira ibintu, ashaka inzira yo kwivana mu cyaha, ngo bibe ari byo bashyira imbere, aho kwicuza ibyo byaha no gusaba imbabazi.
Urugero ni rwinshi, nk'uko abari hano i Murambi babitubwiraga. Nko gukinira ‘volleyball' ku mva z'Abantu bishwe muri jenoside, byerekana ko icyazanye abo Banyamahanga kitari ugutabara abahigwaga, nk'uko babivugaga.
Byerekanaga kandi ko kuri bo, ubuzima b'abo bakiniraga hejuru nta gaciro bwaribufite. Ariko abo bakiniraga hejuru, ntibari babandi bari munsi y'igitaka gusa, ahubwo ni twebwe twese Abanyarwanda. Kuri bo, Umunyarwanda nta gaciro afite.
Abo kandi bagize politike yicishije Abanyarwanda, basubira inyuma gashaka gucira urubanza abo Banyarwanda bishe! Ariko n'urwo rubanza, baruca mu buryo butari bwo, kuko bigira abagenzacyaha, bakigira abashinjacyaha, n'abacamanza, byose mu rubanza rumwe.
Abo Banyamahanga bumva ko bafite uburenganzira bwo kwica, barangiza bagacira urubanza abo bishe!
Abafaransa ni bo bari hano muri ‘Zone Turquoise', kandi ni bo baremye Interahamwe, barazigisha, bazitera inkunga aho zagendaga zineshwa, bazifasha kwica Abanyarwanda.
Si ibanga cyangwa impuha ko ibi byabaye, ariko ubivuze, ngo aba akoze icyaha!
Barenga ibyo, bati dufite urutonde rw'Abanyrwanda bahanuye indege, tugomba gucira urubanza. Muri iyo ndege, Abafaransa baribabitesmo iki kigomba kwica miliyoni y'Abanyarwanda, kibaha uburenganzira bwo kuducira urubanza?
Hano i Murambi, nk'ahandi mu Rwanda, kwica Abatutsi byatangiye muri 1959, n'iyo ndege bavuga itarakorwa!
Abo bavuga bacira urubanza, ni ‘victims' b'amakosa Abafaransa bakoreye u Rwanda, barwangiza rukaba uko rwabaye. Abo kandi bashaka gucira urubanza, ni bo barwanyije jenoside yatsembye Abanyarwanda, nk'aba hano i Murambi.
Ntibishoboka ko Abanyamahanga bacira Abanyarwanda urubanza, kuko bitari byo. Ikibi ahubwo ni uko ibihe byahindukaga vuba, umuntu adahannye abicaga bihagije. Ntabwo twashoboye gukora ibihagije guhana abari hano muri ‘Zone Turquoise' n'abo bafashaga kwica Abanyarwanda muri aka karere.
Iyo tubonana bihagije, umuntu yarikubamariramo umujinya, bakagenda bafite icyo bavanye mu Rwanda.
N'abandi baducitse bakambuka, ubu bakaba bagaruka tukabakira, tukabasubiza mu buzima busanzwe bw'abandi Banyarwanda, ntabwo twabonye umwanya wo kugira ngo bamwe bekugera hakurya aho bajyaga.
Abicanyi barica barangiza bakagenda, hakazagira n'abaza kubaburanira, ngo na RPF yishe abantu?
Ndabivugira ku mugaragaro ko iyo RPF yica, amamiliyoni y'abicanyi yambutse, ntiyarikubishobora. Ubushake n'umutima byo guhagarika ibyabaga, RPF twaritubifite, ariko mbabazwa n'uko nta bushobozi twaridufite bwo kurokora benshi.
RPF ni yo ikwiriye kuba icira urubanza abicanyi n'ababafashije, bakareka guhindura amateka y'ibyabaye, babivuga uko bitabaye. Ntawundi wagira aho ashingira ngo ayicire urubanza.
Abo bambika imbwa ibitambaro, bakihisha bakica, bamenye ko bagerageje kugarura politiki y'ubwicanyi, RPF ubu ifite ubushobozi noneho yakora icyo itakoze. Abakora ibi, ni nk'uko wavura umuntu ukamukarabya, yarangiza akaguca inyuma agashaka kukuvuga nabi no kugusenyera.
Abo bavugwaga hano, nka ba Perreaudin, baraducitse tutabahannye, ariko ntabazagaruka!
Abanyamahanga kandi bakoresha Abanyarwanda bamwe bagitekereza nabi, nkaba mbasaba kureka kwivanga mu mateka yacu, bayangiza.
Natwe kandi ntituzongere kubemerera ko biba, kuko bibabaje iyo ubona Abanyamahanga bafata umuntu w'igisambo nka Rusesabagina utaragize umuntu n'umwe arokora, bakamugira intwari ya jenoside, akagira n'ibindi bisambo bimukurikira.
Ariko tujye tumenya ko Rusesabagina ari igikoresho cy'abashaka guhisha icyaha bakoreye u Rwanda. Ubutwari bw'Abanyarwanda nyabwo burahari, nk'uko hari uwatubwiraga uwamuhishe, akamugemurira, byamera nabi akamwereka uko yahunga.
Uruhare Abanyamahanga bagize mu kwangiza amateka yacu rurahagije, bakwiriye kurekera aho. Nk'uko kandi Abanyarwanda twanze gupfira gushira, ni nako tuzarwanya abo bose bagifite imico mibi na politike mbi bijyanye na jenoside.
Twifitiye gahunda yo kubaka u Rwanda rushya kugira ngo Abanyarwanda barokotse bagire ubuzima bwiza. Iyo ntizasubira inyuma, kandi twiteguye kurwana urugamba ruyirengera.
Kutarwana urwo rugamba ni icyaha: ni ukutarwanira Igihugu cyawe, ukuri kwawe, n'uburenganzira bwawe.
Nkaba ngira ngo nongere gusaba abacitse kw'icumu ko bakomeza bakihangana. Turabasaba byinshi binarenze ibyo dukwiriye kuba tubasaba, kuko nk'abishe ntacyo twabasaba.
Abatumye politiki mbi yicana ibaho, ntacyo twabasaba. Abishe nta kintu kizima bafite twabasaba, uretse kubasaba guhinduka bakakishakishamo!
Ibibazo byavuzwe birazwi, tuzakomeza gushakisha uburyo bwo kubikemura. N'abo mu mahanga badafite uruhare mu mateka yacu mabi, kandi bumva ibazo by'u Rwanda bakaba bafatanya natwe kubishakira umuti, turabashima kandi tukifuza ko bakomeza.
Uko natwe tugenda dutera imbere, dukosora imikorere mibi isanzwe cyangwa tuyihana, tuzakomeza gukora tugira ngo Abanyarwanda bongere kugira agaciro kabo gakwiriye.
Nkaba ngira ngo nsoze mbasaba mwese gukomeza kwihangana, no gushishikarira gukora kugira ngo twiteze imbere.
Ntidukwiriye gutinya guhangana n'ibabazo bitwugarije. Abanyarwanda ni benshi biteguye guhangana na byo no kubikemura, twese tugaharanira imibereho myiza ya buri Munyarwanda, n'uburenganzira busesuye.
Murakoze.