IMYANZURO Y’INAMA YA 7 Y’IGIHUGU Y’UMUSHYIKIRANO
14 December 2009

1. IRIBURIRO

Mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko i Kigali ku mataliki ya 10 na 11 Ukuboza 2009, hateraniye Inama ya 7 y’Igihugu y’Umushyikirano yitabiriwe n’abantu bagera kuri 900. Insanganyamatsiko yayo ni: “Dukore byinshi by’agaciro kandi biramba”. Iyo nama iba buri mwaka, igahuza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n’Abayobozi b’inzego z’ibanze, abagize Guverinoma, abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, Abanyarwanda baba mu mahanga, Abahagariye ibihugu byabo mu Rwanda n’imiryango mpuzamahanga, Abahagarariye abikorera, Abahagarariye amadini n’imiryango itari iya Leta. Inama yatangijwe n’Ijambo ritangiza Inama rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Ingingo zaganiriweho ni izi zikurikira:

- Raporo y’Uburyo ibyemezo by’Inama ya 6 y’Igihugu y’Umushyikirano byashyizwe mu bikorwa yatanzwe na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe; Gahunda y’Icyerekezo 2020 “vision 2020” ndetse na Gahunda z’Intego z’Ikinyagihumbi “MDGs” yatanzwe na MINECOFIN ;
- Kunoza urubuga rw’ubucuruzi no gutanga serivisi nziza yatanzwe na MINICOM;
- Imico idindiza iterambere yatanzwe na MINISPOC;
- Uruhare rwa Abanyarwanda baba mu mahanga ku iterambere ry’Igihugu yatanzwe na MINAFFET;
- Ibimaze kugerwaho mu rwego rw’Ubumwe n’ubwiyunge nyuma y’imyaka 15 yatanzwe na NURC;
- Ibyagezweho n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Inkiko Gacaca ubu zirimo zisoza imirimo yazo, iki kiganiro cyatanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa z’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Inkiko Gacaca.

Agashya muri iyi Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ni uko abatari mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko nabo bahawe umwanya wo gutanga ibibazo n’ibitekerezo hakoreshejwe: o Umurongo wa telefoni itishyurwa; o SMS; o E-mail ; Ikind ni uko Abanyarwanda bari hanze kandi bashoboye gukurikirana Inama ku rubuga rwa internet “Web site”.

2. Imbonerahamwe ikurikira irerekana imyanzuro yavuye mu Nama ya 7 y’Igihugu y’Umushyikirano.

Ibikurikira, murabisanga munyandiko iri munsi.

Bikorewe i Kigali, ku wa 11 Ukuboza 2009.



Attached documents
© 2008 Government of the Republic of Rwanda
Home | Geography | History | Government | Tourism | National Symbols | Economy | Check Mails
cheap software
Cheap oem software store,corel, microsoft,adobeoem software