Ukuri ku Ijambo Perezida Tshisekedi yagejeje ku bitabiriye inama ya Global Gateway 2025 i Bruxelles
Ukuri ku Ijambo Perezida Tshisekedi yagejeje ku bitabiriye inama ya Global Gateway 2025 i Bruxelles
Kuwa 09 Ukwakira 2025
“Kuva natorwa mu mwaka wa 2019, muri manda ya mbere, nasuye ibihugu byose icyenda duturanye, by’umwihariko u Rwanda na Uganda dufitanye amakimbirane, mbasaba ko dukorana kugira ngo twunge ibihugu byacu, hagamijwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage babyo.”
Kuva mu 1999, amasezerano arenga 10 yo kugarura amahoro yagiye yumvikanwaho kandi asinywa, ariko ntashyirwe mu bikorwa kubera kubura ubushake bwa politiki ku ruhande rwa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) na Guverinoma ye mu gushaka igisubizo cya politiki.
Guverinoma ya DRC yagiye ikangurira kandi ishyigikira imvugo z'urwango zibasira bamwe mu baturage bayo, kwica abantu babaziza ubwoko no kubakura mu byabo; ikabeshyera u Rwanda nk’aho ari rwo rubifitemo uruhare.
Perezida Tshisekedi: “Nta na rimwe nigeze ngaragaza imyitwarire y’ubushotoranyi ku Rwanda, Uganda, cyangwa ikindi gihugu mu bihugu icyenda duturanye.”
Perezida wa DRC yagiye akoresha kenshi kandi ku mugaragaro imvugo yuzuyemo urwango n’ubushotoranyi ku Rwanda, cyane cyane mu gihe cyo kwiyamamariza kongera kuyobora Kongo, aho yagereranyije Perezida w’u Rwanda na “Hitler” ndetse anavuga ko azashora intambara ku Rwanda. Yirase ko indege zitagira abapilote (drones) zizatera ibisasu i Kigali. Yiyemeje “gukorana n’abanzi b’u Rwanda” kugira ngo ahirike Guverinoma y’u Rwanda kandi “abohore Abanyarwanda.” Perezida wa DRC yagiye agaragaza kenshi imyitwarire y’ubushotoranyi n’ubwirasi mu nama zose zo mu karere no ku rwego mpuzamahanga, harimo no gusabira ibihano u Rwanda mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye. Iyo myitwarire yo gushaka abagomba kugerekwaho ibibazo bya Kongo ikomeje kugaragarira ku bayobozi ba DRC mu nama zose mpuzamahanga, hatitawe ku nsanganyamatsiko ziganirwaho.
Abayobozi bo mu DRC bakomeje gukwirakwiza imvugo z'urwango n’ubushotoranyi mu baturage bayo, bakagereka amakosa yose ku Rwanda, kugeza ku rwego byamaze kuba byenda gusetsa.
Ibi birimo no kuba uwahoze ari Minisitiri w’Ubutabera wa DRC yarakunze kwibasira no guhoza ku nkeke Abanyarwanda n’Abatutsi b’Abanyekongo, akabishyira ku Rwanda; nyuma yaje guhamwa n’ibyaha byo gukoresha nabi umutungo wa Leta maze arafungwa.
Harimo kandi gutoza abana mu mashuri yo muri DRC ingengabitekerezo y’urwango ku batutsi n’u Rwanda by’umwihariko. N’ubukangurambaga bugamije kurwanya u Rwanda mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi.
Hari kandi ibikorwa byo guhungabanya ubufatanye mpuzamahanga na Visit Rwanda mu rwego rwa siporo. Abanyarwanda bagiye bafatwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bagafungwa ndetse bagakorerwa itotezwa mu magereza ya Kinshasa, ndetse hari babiri bamaze kwemezwa ko bapfiriye muri gereza. DRC kandi yafunze ikirere cyayo ku ndege za gisivili ziva mu Rwanda. Harimo kandi kurega u Rwanda mu nkiko ku birego bidafite ishingiro.
Kuva mu 2019 habaye ibitero birenga 20 byambukiranya imipaka byagabwe ku Rwanda ndetse no guhungabanya ikirere cy'u Rwanda, harimo gutera ibisasu ku Rwanda byabaye muri Mutarama 2025 i Rubavu (Mu Burengerazuba bw'u Rwanda) byishe Abanyarwanda 16, bikozwe n'ingabo za Kongo n'abo bafatanyije.
Perezida Tshisekedi: “Kugeza uyu munsi, dukomeje kunyura mu bihe nk’ibi kandi ni twe twenyine dufite ubushobozi bwo guhagarika ubukana bifite.”
Aya mahirwe yararangiye, ni perezida wa RDC wenyine ushobora guhagarika ubu bukana, yibanda cyane ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano yashyizweho agamije kugarura amahoro.
U Rwanda rwagerageje inshuro nyinshi gukemura ibibazo hagati y’impande zombi, cyane cyane ikibazo cy’umutwe wa FDLR ushyigikiwe na RDC, ariko RDC ihitamo inzira ya gisirikare, ihamagaza ingabo z’amahanga n’abacanshuro kurwana intambara zayo z’imbere mu gihugu, ari nako ikomeza gushotora u Rwanda.
Perezida wa RDC yirengagije kandi asuzugura amasezerano ya politiki n’ububanyi n’amahanga yashyizweho n’uturere twa EAC, SADC na AU kugira ngo haboneke umuti w’amahoro. Yanze kandi gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro y’i Washington, cyane cyane yanze guhagarika no gusenya FDLR irwana ifatanyije n’ingabo ze za FARDC.
Perezida wa RDC yanze kandi ku munota wa nyuma kwemeza amasezerano y’ubukungu hagati ya RDC n’u Rwanda, nyamara yari yararanogejwe n'amatsinda y'ibihugu byombi, ari nta nkomyi.
Ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano rigomba gukorwa ku mpande zombi kandi rigakurikiranwa n’abazigize nk’uko amasezerano abiteganya.
Perezida Tshisekedi: "Ibi mbivuze nshaka gutanga ho umugabo Perezida João Lourenço, uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kandi ndamushimira byimazeyo uruhare yagize muri iki kibazo, kuko yari hafi kugikemura burundu. Ariko birababaje kuba, nta mpamvu nzi kugeza ubu, yatumye mutitabira uwo muhango kandi twari tugeze ku kigero cya 98% cyo kugera ku mahoro arambye.”
U Rwanda rwahisemo kutitabira uyu muhango wo kwifotoza gusa waberaga i Luanda, kandi rwaranabisobanuye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara (reba ITANGAZO) ryerekana ko RDC yari yanze kubahiriza amasezerano yo kuganira n'inyeshyamba ziri mu gihugu cyabo, kandi arizo ntandaro y'umutekano mucye ku Rwanda.
Perezida Tshisekedi: "Ariko ntirirarenga, kuba twakora igikwiye, niyo mpamvu nsabye iri huriro, kandi birinyuzemo ndetse n'isi yose, kugira ngo nkuramburire ikiganza, Nyakubahwa Perezida, kugira ngo dushobore guhana amahoro, kandi birasaba ko utegeka ingabo za M23, zishyigikiwe n'igihugu cyawe, kugira ngo zihagarike gukaza umurego w'intambara imaze kwica abantu benshi nk’uko bigaragara."
“Kugabanya intambara biri mu maboko ya Perezida wa RDC, binyuze mu gusenya FDLR, gukura intwaro mu barwanyi ba Wazalendo, no guhagarika kohereza ingabo z’Abarundi mu Majyepfo ya Kivu zijya gufatanya na FARDC maze zikarenga ku masezerano y’ihosha ry’intambara, no gusenyera abaturage.”
Perezida Tshisekedi: “Ni benshi, kandi bimaze igihe kirekire, amateka azabitubaza.Igihe ni iki ngo dushakishe icyazana amahoro n’ iterambere”
Iyi ni imibare yagiye ihimbwa kuva mu bihe byahise kandi nta cyo ishingiyeho
Perezida Tshisekedi: ”Ndashimira Perezida Cyril Ramaphosa, wadutabaye, akanohereza ingabo z’ igihugu cye kudufasha urugamba, bamwe muri bo bahatakariza ubuzima, ibyo bidutera guhora dushima Leta ya Afrika Y’Epfo ndetse n’abandi, igihugu cya Tanzaniya n’ icya Malawi nabo batwoherereje ingabo”.
Ingabo za SADC zinjijwe mu bufatanye bw’ intambara itari ngombwa yo muri Congo, zimwe zihasiga ubuzima, zigira uruhare mu ntambara yatejwe n’ ibibazo biri hagayi y’abanyekongo ubwabo ndetse zisanga mu mugambi wa leta ya Kongo wo kugaba ibitero ku Rwanda. Nyuma yo gutsindwa urugamba, nyuma y’ ifatwa ry’ umugi wa Goma, ingabo za SADC zahawe inzira maze zisubizwa mu bihugu byazo nyuma yo guhabwa inzira itekanye n’ u Rwanda. Abandi bahawe inzira n’ u Rwanda ngo basubire iwabo mu mutekano usesuye, ni abacanshuro 300 bavaga mu bihugu by’ i Burayi, bari barahawe akazi na Leta ya Kongo ngo barwanye abaturage bayo.
Perezida Tshisekedi: “Ariko ndizera ko Africa ya none ikeneye gutera imbere, Bwana Perezida Paul Kagame na njye, dushobora kubigeraho. Reka twishakemo imbaraga, tuganire, turebere hamwe ibitagenda, dushakire hamwe igisubizo kinogeye abatuye ibihugu byacu”
Igituma amahoro atagerwaho kirazwi. Amasezerano y’amahoro, n’uko yashyirwa mu bikorwa birahari, ikibura ni ugusasa inzobe, n’ ubushake bwa Politiki ku ruhande rwa Kongo, ndetse na Perezida wahisemo kuririra bose no kuvuga ko ibibazo byose afite abiterwa n’abandi
Perezida Tshisekedi: Rero, ibyo natekerezaga byo gusaba ibihano, mpisemo kubihagarika ubu, nzategereza igisubizo nzahabwa na Perezida Kagame, kuko muri iki cyumba, hari n’ intumwa ya Perezida Trump, nshimira uruhare rwe mu gukemura ibibazo byugarije igihugu cyanjye binyuze kuri we, ndetse n’ inshuti zacu zo muri Qatar na Emir wayo, na Perezida Lorenzo turi kumwe muri urwo rugendo.
Urwitwazo ruhoraho rwa Leta ya Kongo, no gusabira u Rwanda ibihano ntabwo bizakemura ikibazo gihari, nta n’ ubwo ari byo bizaba igisubizo ku mahoro. U Rwanda ntiruzazibukira kubungabunga umutekano warwo kubera igitutu cy’ ibihano. Leta ya Kongo igomba gushyira umutima mu gushyira mu bikorwa ibyumvikanyweho mu masezerano y’ amahoro, no gusoza ibijyanye n’amasezerano y’ I Doha.
Perezida Tshisekedi: “Ndizera ko ibi bihamya neza ko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo atari nyirabayazana. Leta ya Kongo irashaka amahoro, amahoro nyayo, azagarura umutekano urambye, ndetse n’ iterambere ry’ akarere, akarere kuri njye kagaragara nk’aka mbere ku isi, ndavuga Akarere k’ Ibiyaga Bigari. Ndizera ko ibyo mvuze Perezida abyumva, ndetse ndashaka kumubwira ko niteguye ibiganiro kuri iki kibazo”
Amagambo adafite icyo avuze, ibinyoma no kugoreka, nta gisubizo azatanga ku mahoro arambye buri gihugu cyo mu karere k’ Ibiyaga Bigari cyifuza. Perezida Tshisekedi agomba guhagarara ku byo avuga, ndetse agashyira mu bikorwa ibyasinywe na Leta ya Kongo, ndetse akubaha ibyo abafatanyabikorwa bo mu karere n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga bagerageza gukora mu gushakisha igisubizo cy’ amahoro.
UMUSOZO
Topics
Kigali, Wednesday 13 April 2022 – President Kagame travelled on Monday to Brazzaville, in the Republic of Congo for a three-day state visit where he…
Kigali, Tuesday 05 April 2022 – President Kagame, and a delegation of senior government officials undertook a two-day state visit to Zambia from 04…
Kigali, Thursday 31 March 2022 – "In Rwanda, and all over the world, emerging technologies have driven innovations to contain the Covid pandemic and…
Kigali, Saturday 19 March 2022 – His Excellency General Mahamat Idriss Déby Itno, Chairman of the Transitional Military Council and President of the…
Kigali, Monday 14 March 2022 – Every year, Commonwealth member countries commemorate Commonwealth Day by observing the celebrations with flag raising…
Kigali, Wednesday 09 March 2022 – President Umaro Sissoco Embaló of Guinea-Bissau arrived on Monday for a three-day official visit to Rwanda to…
UNEA Adopts Historic Rwanda-Peru Drawn Resolution
This week the Fifth Session of the United Nations Environmental Assembly adopted a historic…
Rwanda is set to host the African Green Revolution Forum (AGRF) from 5 to 9 September 2022. The upcoming summit will explore the actions needed to…
Rwanda is set to become the first country in the East and Central Africa region to host the Ironman 70.3 Triathlon competition slated for August 2022.
…The City of Kigali is among 15 cities worldwide awarded for designing an innovation that will serve the interests of communities.
The award includes…
Kigali, Friday 10 September 2021- The COVID-19 mass vaccination campaign kicked off on Friday, September 10 in 21 districts across all provinces out…
Kigali, Friday 10 September 2021 – The 23rd edition of the Volleyball Men's African Nations Championship is underway in Kigali from 7 to 16 September…
Kigali, le 6 août 2021 – Son Excellence Professeur Faustin Archange TOUADERA, Président de la République Centrafricaine accompagné d’une délégation de…
Kigali, Friday 06 August 2021 - His Excellency Faustin Archange TOUADERA, President of the Central African Republic and a delegation of senior…
Kigali, Tuesday 03 August 2021 – President Samia Suluhu Hassan of the United Republic of Tanzania paid a two-day state visit to Rwanda from Monday 02…
Kigali, Thursday 27 May 2021 - French President Emmanuel Macron arrived in Rwanda on Thursday for a two-day official visit to further strengthen…
Gako, Monday 26 April 2021 – President Kagame who is also the Commander-in-Chief of the Rwanda Defence Force - RDF has on Monday commissioned 721 new…
Kigali, Friday 23 April 2021 – President Kagame has on Friday attended the first-year anniversary of the Access to COVID-19 Tools Accelerator…
Luanda, Tuesday 20 April 2021 – President Kagame has on Tuesday has attended the ICGLR Mini Summit on the political and security situation in Central…
Kigali, Tuesday 13 April 2021 – President Kagame has on Tuesday joined India Prime Minister Narendra Modi for the virtual inauguration of the 6th…
Kigali, Monday 12 April 2021 - President Kagame has on Monday attended the virtual Conference on Expanding Africa’s Vaccine Manufacturing chaired by…
Kigali, Wednesday 07 April 2021 – President Kagame has joined Rwandans for the 27th commemoration of the 1994 Genocide Against Tutsi. To mark the day,…
Kigali, Wednesday 02 April 2021 – President Kagame has on Wednesday participated in the Tony Blair Institute panel on the impact of COVID-19 in…
Kigali, Monday 29 March 2021 – President Kagame has on Monday attended the high-level meeting of Heads of State and Government on the international…
Kigali, Sunday 28 March 2021 – President Kagame has on Sunday addressed the 26th National Prayer Breakfast. The breakfast prayer brought together…
Le Gouvernement du Rwanda salue le rapport de la Commission Duclert, qui représente un pas important vers une compréhension commune du rôle de la…
The Government of Rwanda welcomes the report of the Duclert Commission, which represents an important step toward a common understanding of France's…
Kigali – 25 March 2021 -- Prime Minister Dr. Edouard NGIRENTE presented to both chambers of Parliament two major Government of Rwanda initiatives to…
Kigali, Monday 22 March 2021 – President Kagame has on Monday chaired the broadband commission spring meeting alongside his co-chair Carlos Slim, who…
Kigali, Friday 19 March 2021 – President Kagame has on Friday officiated the swearing in ceremony of newly appointed Minister of Trade and Industry,…
Kigali, Monday 01 March 2021 – President Kagame has on Monday addressed the second edition of the Aswan Forum for Sustainable Peace and Development.…
Kigali, Friday 27 February 2021 – President Kagame has on Saturday chaired the 21st Ordinary Summit of the East African Community Heads of State. The…
Nyamata, Sunday 11 February 2021 – President Kagame has on Sunday met with the National Football team, Amavubi, that represented Rwanda and qualified…
Kigali, Saturday 6 February 2021 – President Kagame has on Saturday attended the 34th Ordinary Session of the African Union Assembly where he…
Kigali 30 January 2021 - The Government of Rwanda has taken note of the UK Government announcement banning visitors who have been in, or transited…
Kigali, Thursday 28 January 2021 – President Kagame has on Thursday attended the NEPAD@20 Symposium, which reviewed the agency’s work over the last 20…
Kigali, Monday 25 January 2021 – President Kagame has on Monday addressed the Climate Adaptation Summit. The virtual event was hosted by The…
Kigali, Monday 25 January 2021 – President Kagame has on Monday took part in a virtual panel discussion on “Advancing a New Social Contract” as part…
8 January 2021 – The Government of Rwanda refutes allegations from the UN Group of Experts (GoE) Midterm report dated 23rd December 2020, and…
Kigali, Monday 21 December 2020 – President Kagame has on Monday delivered the State of the Nation Address, and held a virtual press conference…
Kigali, Friday 18 December 2020 – President Kagame has on Friday received at Urugwiro Village, letters of credence from Ms. Johanna Teague, Ambassador…
Kigali, Wednesday 09 December 2020 – President Kagame has on Wednesday attended the 5th edition of Sheikh Tamim Bin Hamad Al-Thani International…
Kigali, Tuesday 08 December 2020 – President Kagame has on Tuesday attended the opening session of the second edition of Kusi Ideas Festivals themed…
Kigali, Monday 07 December 2020 – President Kagame has on Monday joined other Heads of State and Government, their representatives and other delegates…
Kigali, Sunday 06 December 2020 – President Kagame has on Sunday participated in the virtual 14th Extraordinary African Union Summit dedicated to the…
Kigali, Sunday 06 December 2020 – President Kagame has on Sunday joined catholic faithfuls from across the country at Kigali Arena, in a thanksgiving…
Kigali, Saturday 05 December 2020 – President Kagame has on Saturday participated in the 13th Extraordinary Sessions of the Assembly of the African…
Kigali, Friday 04 December 2020 – President Kagame has on Friday addressed the African Continental Free Trade Area – AfCFTA Business Forum.
President…
Kigali, Wednesday 02 December 2020 – President Kagame has on Wednesday attended the 5th Meeting on Europe-Africa Relations alongside other Heads of…
Kigali, Wednesday 02 December 2020 – President Kagame has on Wednesday officiated the swearing-in of the new ombudsperson, Madeleine Nirere at…
Kigali, Tuesday 01 December 2020 – President Kagame has on Tuesday addressed the African Diaspora Network on the occasion of its 10th anniversary.
In…
Kigali, Tuesday 01 December 2020 – Prime Minister Dr Edouard Ngirente has on Tuesday presented to the Parliament, both Chambers, Government actions in…
Kigali, Sunday 22 November 2020 – President has on Sunday joined world leaders on the second day of the G 20 leaders’ summit. President Kagame…
Kigali, Saturday 21 November 2020 – President Kagame has on Saturday addressed the first session of the 2020 G20 Leaders’ Summit. President…
Kigali, Friday, 20 November 2020 - President Kagame has on Friday delivered remarks at the International Conference on the Great Lakes Region for…
Kigali, Sunday 01 November 2020 – President Kagame has on Sunday sent a congratulatory message to the Archbishop Antoine Kambanda, following his…
Nyagatare, Friday 30 October 2020 – President Kagame has on Friday presided over the signing preside of performance-based contracts, Imihigo; where…
Kigali, Tuesday 27 October 2020 – President Kagame has on Tuesday received at Urugwiro Village, letters of credence from Mr. Jin Weon-Chae, Korea’s…
Kigali, Thursday 22 October 2020 – President Kagame has on Thursday addressed the UNESCO Global Education Meeting alongside President Nana Akufo-Addo…
Kigali, Thursday 22 October 2020 – President Kagame has on Thursday took part in the the Second Mid-Year Coordination Meeting of the African Union,…
Kigali, Thursday 22 October 2020 – President Kagame has on Thursday officiated the swearing-in of six new senators at the parliament building,…
Kigali, Wednesday 21 October 2020 – President Kagame has on Wednesday addressed the World Economic Forum reset dialogue under the theme “Harnessing…
Nemba, Tuesday 20 October 2020 – Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and Cooperation Dr. Vincenr Biruta has on Tuesday met with his Burundian…
Kigali, Wednesday 07 October 2020 – President Kagame has on Wednesday joined joins Presidents João Lourenço of Angola and Yoweri Museveni of Uganda…
Kigali, 7th October, 2020 – The Government of Rwanda has signed a Host Country Agreement with Allan & Gill Gray Philanthropy (AGGP) to promote…
Kigali, Tuesday 30 September 2020 – President Kagame has on Tuesday addressed the Virtual Leaders Meeting on SDG Financing. The meeting which was…
Kigali, Thursday 24 September 2020 – President Kagame addressed the virtual 16th Gorilla naming ceremony, also known as Kwita Izina. The ceremony…
New York, 22 September 2020 – President Kagame delivered remarks on the opening day of the 75th United Nations General Assembly. The summit took place…
Kigali, 22 September 2020 – President Kagame virtually attended the fourth Memorial Ceremony for the Late President of Israel Shimon Peres.
In his…
Kigali, 21 September 2020 - Prime Minister Dr. Edouard Ngirente attended the United Nations 75th anniversary celebrations at Kigali Marriott Hotel as…
Friday, 18 September 2020 – President Kagame co-chaired the Broadband Commission for Sustainable Development alongside Co-chair Carlos Slim Helu,…
Thursday, 14 September 2020 – President Kagame participated in a Youth town hall meeting under the theme “Africa’s Food System of the Future”…
Tuesday, 08 September 2020 – Prime Minister Dr. Edouard Ngirente officiated the Opening Ceremony of the 10th Edition of Africa Green Revolution Summit…
Monday, 7 September 2020 - President Kagame has launched the 2020/2021 judicial year via videoconference. In his remarks, President Kagame reminded…
Sunday, 07 September 2020 - President Kagame was hosted by the Rwanda Broadcasting Agency (RBA) in a virtual citizen outreach. The session covered…
Friday – 04 September 2020, The Rwanda Development Board (RDB) has announced that the 16th Kwita Izina Gorilla Naming Ceremony will be held virtually…
Kigali, 4 September 2020 – The City of Kigali has today launched the 2050 Master Plan. This new vision expresses Kigali’s unique local identity and…